Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rurasabwa kujya rwibuka abakorewe Jenoside kugira ngo amakosa yatumye Jenoside ibaho atazongera mu bihe byabo.
Ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 22 hanasomwe amazina y’abasore n’inkumi 22 bishwe.
Urubyiruko rwabisabwe n’umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana kuri uyu wa 21/Gicurasi/2016 ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri kano karere.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Muhoza aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, mu ijambo rye yasabye urubyiruko kujya rwibuka kuko ari ngombwa.
Ati “Ntabwo tubivuga kuko urubyiruko rwakoreshejwe gukora Jenoside gusa, ahubwo ni uko urubyiruko rufite umuhamagaro ukomeye uhamagarirwa kumenya bikomeye ko ejo hazaza hu Rwanda muhafitemo uruhare rukomeye cyane. Kwibuka rero ni ngombwa kugira ngo amakosa yakozwe atazasubira mu bihe byanyu bizaza, mugomba kumenya ko mugomba kuyiga mukayasesengura aya makosa atazasubirwa agakorwa”.
Muri uyu muhango urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rukaba rwagiranye igihango n’igihugu bandika amagambo yamagana Jenoside kuri myenda yanditseho“Igihango cy’urungano”.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yasabye urubyiruko kutazatatira igihango baharanira ko ibyabaye bitazongera.
Ati “Rubyiruko ruri aha ngaha ni mwe Rwanda rw’ejo, ni mwe bayobozi b’ejo hazaza, igihango mwasinye hano mugomba kuba mwiyemeje ko buri wese yazaharanira ko ibyabaye bibi bitazongera kubaho na rimwe, nibibe mu magambo ahubwo buri wese abiharanire”.
Bamwe mu rubyiruko basanga kwibuka bituma hari byinshi bamenye batari bazi kuko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside.
Bajeneza Clementine numwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, avuga ko kwibuka urubyiruko ari ngombwa kuko mu gihe barimo kwibuka hari amasomo bakuramo.
Ati “Njye mbona kwibuka urubyiruko nka bagenzi bacu ari byiza, kuko iyo umuntu arebye ibintu byabaye hari ikintu atekereza mu mutwe we akagira umuhate wo kuvuga ngo nanjye ndareba ukuntu nigisha bagenzi banjye kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye kugaragaza ko bifuza ko urukiko hashirwa ikimenyetso kigaragaza Abatusi bahiciwe kuko hiciwe abasaga 800.
The post Urubyiruko rusabwa kujya rwibuka ngo amakosa yabaye atazongera appeared first on Sights Of Rwanda - Kinyarwanda, Rwanda Tourism, Rwanda Travel, Rwanda Natural Beauty, Places to Visit, Sights to see, Discover Rwanda, Rwanda Nziza.