2013-07-10

Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, ahamya ko Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (CPCs), zanyuze mu itorero, zitanga umusaruro mu kubungabunga umutekano w’imidugudu batuye mo.

Rucagu abihamya agira ati “…uko ureba umutekano umeze, n’amakuru yose Police ibona, iyakesha ziriya ntore z’Imbanzabigwi.”

Akomeza avuga ko n’iyo CPC zitashoboye gukumira icyaha kitaraba ngo n’iyo cyabaye zigira uruhare rukomeye mu gutanga amakuru y’abakekwaho gukora icyo cyaha cyabaye bityo bagatabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Rucagu atanga urugero avuga ko abagizi ba nabi barasiye umucuruzi hafi y’umupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, batawe muri yombi kubera Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha.

Agira ati “Muribuka hariya mu Cyanika ko hari umugizi wa nabi wigeze kuraza umucuruzi mu modoka agapfa, abantu bari bazi ko batazashobora kubona uwabikoze. Ariko intore za CPCs, zishinzwe gukumira ibyaha, aho wenda ntibabikumiriye, ariko bafashe uwabikoze, bafata n’abamukoresheje, n’amafaranga bari babahaye aramenyekana ubu bari mu munyururu.”

Uwo mucuruzi warashwe yitwa Habimana Sostène. Yari atuye mu karere ka Musanze. Uwamurashe ndetse n’undi mucuruzi wari wamuhaye icyo kiraka cyo kumurasa batawe muri yombi bemera icyaha.

Uwarashe uwo mucuruzi ngo yari yemerewe kuzahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 mu gihe azaba yishe uwo mucuruzi.

Ibyiciro bine iby’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha nibyo bimaze kunyura mu itorero mu kigo cya Nkumba, mu karere ka Burera. Ikiciro cya kane cyashoje itorero tariki ya 06/07/2013.

Ubwo izo ntore zasozaga itorero, Rucagu yazisabye kujya mu midigudu yabo zigakumirwa amakimbirane akunze kugaragara mu ngo. Bagomba kubarura ingo zifitanye amakimbirane ubundi bakazegera, bakazigira inama, bakazigisha kubana neza; nk’uko abisobanura.

Kuri ubu ngo hamaze gutozwa Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bagera ku 3000.

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bakorera mu midugudu. Buri mudugudu ubamo batanu. Ubakuriye asabwa gukora ibishoboka byose mu gukumira ibyaha atanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi imwegereye cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.

 

Show more