2012-07-22



Abatuye umurenge wa Nkombo uri rwagati mu mu kiyaga cya Kivu, barasabwa kurushaho kwitabira gahunda za Leta, bagashyigikira uburezi kuko ari inkingi ya mwamba mu iterambere. Ibyo babisabwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Kabahizi Céléstin, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2012, mu muhango wo  gutangiza inyubako z’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ku ishuri rya Bugumira ndetse n’amacumbi y’abarimu muri uwo murenge wa Nkombo.

Icyo gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba bitatu by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ndetse n’amacumbi y’abarimu, byahuriranye n’umuganda udasanzwe wo kwegeranya ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri.

Nyuma y’uwo muganda, habaye ibiganiro byakanguriraga abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, guhinga kijyambere no kororera mu biraro, ibi byose bigashimangirwa n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Nyuma y’ibyo biganiro abaturage bo mu murenge wa Nkombo bagaragaje ibibazo n’ibyifuzo, bagaragaza ko bamaze kugezwa kuri byinshi, birimo amashanyarazi, amazi n’ amashuri n’ikigo nderabuzima ariko bagaragaza ko bagifite ibibazo biterwa n’amakimbirane aturuka ku buharike, ndetse n’ubukene buterwa no kutabona amahugurwa yabungura ubumenyi bwo kwihangira imirimo, aho guhugira mu burobyi ariko bakanashima ibyo bagejejweho n’umukuru w’Igihugu, banasaba ko yabasura bakabimushimira.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar wari witabiriye iki gikorwa, yabagaragarije ko, Akarere kazakomeza gukora ibishoboka byose ngo uwo murenge ukomeze gutera imbere, ndetse n’ibibazo babajije birimo ibituruka ku makimbirane, ba rwiyemezamirimo bambura abaturage, amatungo make, ngo bigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Aganira n’abanyamakuru, guverineri w’Intara y’uburengera zuba Bwana Kabahizi Céléstin, yatanze ubutumwa bwo kwicungira umutekano, no kwitabira gahunda z’ubworozi kuko byabateza imbere bakayoboka gahunda yo korozanya, kandi bakirinda kujya bajya muri Congo batanyuze ahantu hazwi ndetse bajyayo bakitwaza ibyangomba bisabwa, bakirinda kurangazwa n’ibibera muri Congo muri iki gihe hari intambara, ahubwo bakihatira kwikorera imirimo ibateza imbere,  aboneraho gusaba abarobyi gukora akazi kabo batavogora amazi ya Congo, bakirinda gukoresha imitego itemewe cyane izwi ku izina rya Kaningini, ahubwo bakagana n’ibindi bakuraho imibero myiza irambye.

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu mirenge 18  igize akarere ka Rusizi, kuri ubu utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 16, batunzwe ahanini n’umwuga w’uburobyi ku kigereranyo cya 70% , ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi nyuma yaho baherewe umuriro w’amashanyarazi.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo n’uwa Police mu karere ka Rusizi ndetse n’abavuka ku nkombo batuye ahandi.

 

Posts Related to Rwanda | Rusizi: Nkombo barasabwa gushyira ingufu mu burezi



Rwanda | Rusizi: Nkombo residents asked to put emphasis in education

This was resolved by Céléstin Kabahizi, governor of western province on July 19th 2012 in Nkombo sector during the event to lay the foundation stone ...



Rusizi: Minisitiri w intebe azagera mu mirenge ifite ibibazo byihariye

Ushinzwe amakuru mu karere ka Rusizi, Niyibizi Jean Pierre, aratangaza ko tariki 09-10/02/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, azasura aka karere. Mu ruzinduko rw’umukuru wa ...

Rusizi: Nkombo Islanders do not speak Kinyarwanda, yet they are Rwandans.

Nkombo Island lies in the western part of Rwanda in the middle of Lake Kivu. The occupants are Rwandans who do not speak Kinyarwanda and ...

Rwanda | Rusizi: Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yasanze umutekano ari nta makemwa

Abaturage bo mu mujyi w’akarere ka Rusizi barasabwa kurushaho gukorana n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’izumutekano batanga amakuru ku gihe  mu rwego rwo kwicungira umutekano. Ibi ni ...

Rwanda : Umushinga VUP uracyafite gahunda yo gukura abaturage mu bukene

Mu Karere ka Rusizi  abayobozi  bakuriye umushinga wa VUP ugamije gukura abaturage mu bukene, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/07/2012 bahuye n’abanyamabanga nshyingwa bikorwa  ...

Google+

Show more