2013-09-13

Ahagana saa  kumi n’ebyeri n’iminota mirongo ine n’itanu z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nzeli 2013, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro, mu Mudugudu wa Kicukiro mu kayira kari hagati y’isoko n’amaduka ari munsi yaryo bakunze kwita Koridoro “Corridor” haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, Polisi iravuga ko cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa abandi 14 ubu barimo kwitabwaho mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK” n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal.





Nyuma y’uko Polisi ifashe ibimenyetso byose yari ikeneye abaturage bongeye guca mu nzira yatewemo igisasu

Iki igisasu cyaturikiye mu gace bakunze kwita Kicukiro Centre munsi y’isoko.

Uhasize ubuzima yakoraga akazi ko kwikorera imizigo(umukarani ngufu), abari aho igisasu giturika badutangarije ko  umubare w’abahakomerekeye ushobora kugenda wiyongera kuko ngo abo biboneye n’amaso yabo barenze kure umubare watangajwe na Polisi y’igihugu kandi ngo bagiye bakomeretse.

Umubyeyi umwe wari aho igisasu cyaturikiye yatangarije Umuseke ko babonye umusore atereka ikintu hagati y’aho bacururizaga, bagira amakenga kuko ngo no kuwa kabiri hari umuntu wari waje abatera ibyuka biryana mu maso ariko ntibamumenya niko guhita bakamufata ariko ngo nyuma baje kubahindura abasazi baza ku murekura, akimara kugenda ngo igisasu cyahise giturika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yadutangarije ko ku bufatanye n’abaturage bamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu iterwa ry’iki gisasu kandi ngo iperereza riracyakorwa.

Gatare yagize ati “Abanyarwanda turabasaba kwihangana bakumva ko inzego z’umutekano zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge umutekano w’abaturarwanda kandi turabashimira uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutanga no guhanahana amakuru ku bintu bishobora guhungabanya umutekano.”

Akomeza avuga ko abantu batagira impungenge ko ibyabaye byazahungabanya amatora y’abadepite azaba kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatatu w’icyumweru gitaha kuko ngo inzego z’umutekano zirahari kandi zikomeje gukora akazi kazo.



Aho igisasu cyatewe, hacururizwaga ibintu bitandukanye cyane cyane inyanya imboga, intoryi n’utundi tuntu abagore bakunze kwikorera ku dutaro

Igisasu cyateretswe hagati aho abacuruza uducogocogo baba biyicariye, uretse kuba kishe umuntu umwe cyanakomerekeje abandi

Iyi modoka igisasu cyatewe iruhande yamenetse ikirahuri cy’uruhande rumwe

Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

Show more