2014-07-16

Nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu aho yibasiye Gereza y’aka karere, itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no gucukumbura impamvu zose zishobora kuba zateza iki kibazo.



Ni mu nama yabahuje kuri uyu wa 15 Nyakanga iyobowe n’umukuru wa Polisi y’u Rwanda, MININFRA ikaba yaje muri iri tsinda rigomba gukurikirana iki kibazo kubera ko biri mu nshingano zayo.

Hagaragajwe ko mu byumweru bibiri gusa habayemo inkongi z’umuriro 4 harimo n’iyibasiye igice cya Gereza ya Rubavu ndetse abantu batanu bakayisigamo ubuzima.

N’ubwo iperereza ry’ibanze ryagiye ryerekana ko zimwe muri izi nkongi zagiye ziterwa n’ibibazo by’insinga z’amashanyarazi zabaga zitujuje ubuziranenge cyangwa zikaba zishaje, ntawahita yemeza ko haba hari abihishe inyuma y’izi nkongi nk’uko byagenze ubwo ishuri rya Byimana naryo ryibasirwaga n’inkongi y’umuriro ubugira kabiri.

Nyuma y’iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, ibyarivuyemo bizashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, abashinzwe iby’ibikorwa remezo, abashinzwe umutekano wo gushyira ibikoresho by’amashayanyarazi mu nzu ndetse n’abashinzwe imyubakire mu gihugu.

Mu buryo bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza mu Rwanda izindi Kizimyamoto 6 bitarenze mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’izindi 10 ziteganyijwe kuzazanwa mu ntangiro z’umwaka utaha.

Ibigo bishinzwe guhugura no gutanga serivisi, ba nyiri amazu, abashinzwe gucunga umutekano bigenga mu kurwanya inkongi no kuzicunga, abakangurambaga ku bijyanye no kurwanya Ibiza, ibyorezo n’inkongi ndetse no kurwanya abanyabyaha muri Rusange barashishikarizwa guhaguruka bagatanga umusanzu mu gushaka umuti w’iki kibazo gikomeje gufata indi sura.

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho n’umwanya wo gukangurira buri munyarwanda gutanga umusanzu we mu guhangana n’iki kibazo ndetse iboneraho no kubibutsa gutangira amakuru ku gihe mu gihe haba habonetse ibimenyetso by’inkongi umuriro hifashishijwe imirongo ya telefoni itishyurwa yatanzwe.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga Minisitiri wo gucyura impunzi no gucunga Ibiza Serafine Mukantabana yari ari kuri Radiyo imwe ya hano mu Rwanda aho yari yatumiwe kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo cy’inkongi z’umuriro bigaragara ko kimaze gufata indi sura.

Akaba yatangaje ko buri nyubako igomba kuba ifite kizimyamuriro (Kizimyamoto) muri buri metero 50 mu nyubako z’amagorofa ndetse ikaba ifite n’igikoresho gitanga amakuru bwangu mu gihe haba habaye ikibazo cy’inkongi ni ukuvuga ikerekana umwotsi ndetse n’impuruza ( sonne) yakwifashishwa mu gutabaza hakaba hari n’icyumba gikusanyirizwamo aya makuru.

Ibi kandi bikazakorerwa ubugenzuzi nyuma y’amezi atandatu ku buryo abazaba batujuje ibisabwa bazagenewa ibihano.

Martin NIYONKURU

UMUSEKE.RW



The post Police, MININFRA, EWSA bashyizeho itsinda ryo guperereza ku nkongi appeared first on GLPOST.

Show more