2014-07-28

Niba ushaka gutabara Congo, yikize FDLR- Rudatsimburwa



Ubwanditsi : Iyi nyandiko ikurikira ni igitekerezo bwite cyanditswe na Albert Rudatsimburwa, aho agaragaza ko umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange ari irandurwa ridasubirwaho ry’umutwe wa FDLR.

Albert Rudatsimburwa ni Umunyamakuru, Umuyobozi wa Radio Contact FM akaba n’impuguke ku Karere k’Ibiyaga bigari.

Iyi nyandiko yashyizwe mu Kinyarwanda n’Umunyamakuru wa IGIHE“…Mu bihugu nka biriya, Jenoside nta gaciro ifite…” aya ni amagambo ya Perezida w’ Bufaransa Francois Mitterrand mu kiganiro tariki ya 14 Nyakanga 1994, ubwo yavugaga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubuzima bw’abantu miliyoni …mu minsi 100…nta gaciro !

N’ubwo kuvuga aya magambo byari ugushinyagura, n’ubu bikaba ari ko bikimeze, amagambo yavuzwe n’ Umukuru wa kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi afite ishingiro kuri ba nyirayo ndetse na politiki za guverinoma y’igihugu cye kuri Afurika muri rusange ariko by’umwihariko ku Rwanda.

Nk’umunyamuryango uhoraho w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, u Bufaransa bwagombaga gukora uko bushoboye ngo icyago bwaremye kigateza amahano mu Rwanda kitabugiraho ingaruka.

U Bufaransa bwagerageje gukoresha imbaraga zabwo mu kugaragaza ko ibyabaga ari imvururu z’amoko, ari na ko butegura gushyiraho ‘Operation Turquoise’ hagamijwe gufasha abicanyi kubona inzira zo gucamo bahungira mu cyahoze ari Zaire- kuri ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni igikorwa gitangaje cyane kubera ukuntu abasirikare b’Abafaransa binjiye mu Rwanda baturutse muri Zaire, bagatangira gutegura huti huti uko bahungisha abicanyi ngo hato Umuryango w’Abibumbye utabafatira ibihano.

Bageze muri Zaire, ingabo zari zimaze gutsindwa n’abari basize bakoze jenoside bemerewe kugumana intwaro ndetse no kugumana ku ngufu abaturage muri Congo ku birometero bitageze ku 1000 uvuye ku mupaka w’u Rwanda, ibintu bihabanye cyane n’amahame agenga imicungire y’impunzi.

Hafi imyaka ibiri irenga ingabo zari zimaze gukora Jenoside zakomeje kwitabwaho n’umuryango mpuzamahanga ndetse hakaba haranatangwaga akayabo k’amadorari mu gihe zishyiraga hamwe, zisuganya ari nako zitegura inzira yo kunyuramo zigaruka mu Rwanda zifashishije umunwa w’imbunda n’isasu.

Icyo gihe amakuru yakusanyijwe yagaragaje ko harimo hategurwa igitero.

Muri icyo gihe, ibikorwa bibi byatangiye gukorerwa abaturage ba Congo, ibikorwa binyuranije n’amategeko ndetse n’icyoba mu baturage biriyongera, bituma habaho ukwisukiranya kw’impunzi z’abaturage ba Kivu, ari nako umutekano mu karere urushaho kuba mubi.

Kuko nta muntu wicara ngo abone ibitangaza byikora atabigizemo uruhare, icyo gihe u Rwanda rwemeye gufata ikibazo mu biganza byarwo. Mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko hategurwa igitero kivuye muri Kivu y’Amajyepfo, abasirikare b’ u Rwanda bahise bagaba igitero muri Zaire.

Umusaruro byatanze ugaragara neza kabone n’ubwo hari ababivuga ukundi bagamije inyungu zabo bwite.

Ibyo umuntu atabasha guhakana ni ibi : Abarenga 90% by’impunzi bagarutse amahoro mu Rwanda, ubu baratekanye mu gihugu cyabo. Abasigaye bake bafite amaraso mu biganza byabo barakomeje binjira hirya iyo muri Zaire aho bagiye baba ibikoresho bya Mobutu watsinzwe none ubu bitwa FDLR ; bitewe n’ubwumvikane bucye hagati ya Laurent Kabila n’igihugu cye cyamwibarutse.

Tutiriwe tugaruka ku bitero by’inyeshyamba n’imitwe yitwaje intwaro yagiye ivuka ubutitsa ubwo Laurent Kabila yabaga Perezida wa Congo, ikintu kimwe umuntu atakwirengagiza ni uko FDLR ari yo yabaye rubimburira n’imbarutso y’izindi zose.

Nyuma y’isenyuka rikomeye ry’inzego z’igihugu na sosiyete sivile, abaturage batangiye gushinga imitwe ya gisirikare izabarindira umutekano ndetse ikanagenzura ibikorwa by’ubucuruzi mu turere twabo.

Ntibyatinze iyo mitwe yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya FDLR yo gutera akaduruvayo mu baturage binyuze mu kwica, gusahura, gufata ku ngufu ndetse no kubatera ubwoba ari nako bisahurira amabuye y’agaciro.

Mu myaka 20 ishize ibintu byabaye ukundi aho usanga bamwe batakibuka n’uko byatangiye ndetse n’uko bashakira umuti ikibazo. Ahubwo usanga isi yarabashije kwibanira nacyo ndetse no kukiboneraho indamu.

Mu by’ukuri, Imiryango itegamiye kuri Leta n’amahuriro yayo bagerageje gukora akazi k’ingirakamaro mu guharanira inyungu zayo bwite n’iz’ibihugu by’Iburayi ishinzwe gukorera. Ku buryo nta muntu, nk’uko u Rwanda rubivuga, wagerageza gukemura ikibazo kuko ahita afatwa nk’umwanzi ukomeye wa gahunda yo guhindura isura nshya ya Congo, yo guhora yitwa inzirakarengane.

Ariko Congo yo iratangaje kuko yafashe gahunda yo kugereka ibibi byose ku Rwanda nk’umuzi w’ibibazo byose ihura nabyo ; ibi ariko bisa nkaho bitazongera kubaho. Ibimenyetso birivugira kandi ni ntakuka.

Congo imaze kubona ingaruka zo kuba yarikururiye umwishi ubwo yamwakiranaga ubwuzu ; iyo ngengabitekerezo yakoreshejwe mu gutegura jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata bakaba barakomeje no kuyishyira mu bikorwa muri Congo.

Nk’urugero, gufata ku ngufu ubu byemejwe nk’intwaro ikoreshwa mu ntambara mu bice birimo amakimbirane nka Congo, nk’uko byari byifashe mu Rwanda. Kuri ubu nta n’umwe baca ku ruhande yaba umwari cyangwa umutegarugori, abahungu n’abagabo, abazukuru ndetse n’abasaza.

Ibi bisa nk’aho byinjiye mu misokoro ya muntu kugeza ubwo ibibera muri Kivu n’ahandi ntawe bikibabaza kabone n’ubwo habaho igitutu cy’umuryango mpuzamahanga uhora usaba ko haboneka ibisubizo birambye ku kibazo kimaze kurambirana. Ibi kandi birasa nk’aho umuti ugishakishwa mu gihe hatangiye no kwibagiranwa uko ikibazo gihagaze ubusanzwe.

Mu gihe Abanyaburayi bakomeje gufunga ijisho birengagiza intandaro yateye ibibazo byose bahisemo gushaka ibisubizo bagendeye ku makuru atari yo ku kibazo cya Congo, ibi bikaba bishobora gutuma akarere gahora ari indiri y’ibyago byose.

U Rwanda rwagiye ruhangana n’ikibazo cya FDLR nk’uko rwakomeje gukemura ibindi bibazo byose bijyanye no kwiyubaka. Ibi byose byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yakabaye.

Abarwanyi barenga ibihumbi 10 ba FDLR barimo n’Umuyobozi Mukuru wabo, batahutse mu Rwanda ubu babayeho mu mahoro.

Aha hari icyo umuntu wese ushishoza yakagombye kumenya : u Rwanda ntiruzicara ngo rusinzire mu gihe hari abashaka kuvogera ubusugire bwarwo n’umutekano w’ abaturage barwo.

FDLR ni ikibazo kijyanye na Jenoside u Rwanda rugamije kurangiza hatabayemo kwivanga kwa Perezida Kabila n’inshuti ze mu Muryango Mpuzamahanga.

Kutita kuri iyi ngingo ni ugutsindagira akarere mu mwijima w’icuraburindi.

Ibihugu by’ibihangange bishobora kuba bitagambiriye kubiba imbuto za jenoside, kuko bashobora gukenera igihugu (Congo) cyo kuyishyira mu bikorwa, ariko ibyo bakoze bihabanye cyane n’uburyo bwose bushoboka bwo kubonera umuti urambye ikibazo cya Congo n’akarere.

Urashaka gukiza Congo ? Bakize FDLR…ariko noneho bibe ukuri.

Albert Rudatsimburwa



The post Albert Rudatsimburwa aracurika ibintu. Iyi nkuru ye yagobye kuba “Niba ushaka gutabara u Rwanda, garura FDLR mu gihugu binyuze mu mishyikirano”! appeared first on GLPOST.

Show more